“Mperutse kujya mu iduka ngira gusa ngo ndebe ibyo bacuruza. Igitangaje ni uko naguzemo ikintu gihenze ntari nateganyije kugura!”—Colin.
Colin yiyemerera ko afite ikibazo cyo kugura
atabara. Ese nawe ni uko? Niba ari ko bimeze, iyi ngingo ishobora kugufasha.
Kuki ukwiriye
kugenzura uko ukoresha amafaranga?
Kuki
ukwiriye kugenzura uko ukoresha amafaranga?
Ikinyoma
benshi babwirwa: Guhora ugenzura uko ukoresha amafaranga yawe
bikuvutsa umudendezo.
Ukuri kutavugwa: Kugenzura uko ukoresha
amafaranga ntibikuvutsa umudendezo. Hari igitabo cyagize kiti:
“Gucunga neza amafaranga yawe, bituma ubona amafaranga yo kugura ibintu ukeneye
ubu n’ibyo uzakenera mu gihe kizaza.”
I’m
Broke! The Money Handbook.
Tekereza: Iyo ugenzuye amafaranga
ukoresha . . .
Ubona amafaranga ahagije ukeneye. Umukobwa
witwa Inez yaravuze ati: “Nifuza kuzatemberera mu magepfo ya Amerika. Ubwo rero
kubera ko ari yo ntego mfite, hari amafaranga ngenda nzigama.”
Bikurinda imyenda. Hari imvugo igira iti: “Uguza
aba ari umugaragu w’umugurije”.
Anna na we ni uko abibona aho avuga ati: “Imyenda ishobora
kugenzura ubuzima bwawe, ariko iyo nta myenda ufite bituma wibanda ku ntego
zawe.”
Uba ugaragaza ko umaze guca akenge, iyo witoje
gukoresha neza mafaranga ukiri muto, uba witegurira ejo hazaza. Jean ufite
imyaka 20 yaravuze ati: “Ni imyitozo myiza y’igihe kizaza, ubwo nzaba nibana.
Ngerageza kugenzura uko nkoresha amafaranga kugira ngo mu gihe kizaza
bitazangora.”
Umwanzuro: Hari igitabo cyagize kiti:
“Kugenzura uko ukoresha amafaranga ni intambwe ya mbere yo kuba umuntu uzi
kwifatira imyanzuro. Gukoresha neza amafaranga yawe bigutoza imico izakugirira
akamaro mu buzima bwawe bwose.”
The
Complete Guide to Personal Finance: For Teenagers and College Students.
Uko
wabigenza:
Menya aho ufite intege nke. Niba ukunze
kuba washiriwe, banza umenye aho amafaranga yawe ajya. Ikibazo bamwe bakunze
guhura na cyo, ni icyo guhahira kuri interineti. Hari abandi bagenda bakoresha
udufaranga dukeduke, ku buryo barangiza ukwezi nta n’urutoboye basigaranye!
“Atanu aratinda akagwira. Ngaho uyu munsi uhuye
n’umuntu uramuhereje, ugeze muri resitora uraguze, ejo uguze akantu mu iduka
ngo ni uko bagabanyije ibiciro; ushiduka utazi aho amafaranga yose wari ufite
yagiye!” Hailey.
Teganya uko uzakoresha amafaranga. Guteganya uko
uzakoresha amafaranga bituma udakoresha arenze ayo winjiza.
“Niba ukoresha amafaranga aruta ayo winjiza,
suzuma aho ajya, ureke kugura ibintu bitari ngombwa. Gabanya ibintu bigutwara
amafaranga, ku buryo ayo usigarana aruta ayo ukoresha.”Danielle.
Ibindi wakora. Hari ibintu byinshi wakora
kugira ngo umenye aho amafaranga yawe ajya kandi wirinde gusesagura. Hari
abakiri bato benshi basanze izi nama zikurikira ari ingirakamaro.
“Ubusanzwe, iyo nkibona amafaranga mpita
nyajyana muri banki kugira ngo ntagira amashyushyu yo kuyakoresha.” David.
“Iyo ngiye mu iduka, nirinda kwitwaza amafaranga
menshi. Ibyo bituma ntakoresha arenze ayo nateganyije.” Ellen.
“Iyo nitonze mbere yo kugura ikintu, hari ubwo
nsanga nta cyo nari nkeneye.” Jesiah.
“Ntabwo ari ngombwa kujya mu birori byose. Nta
mpamvu yo kujyayo mu gihe nta bushobozi ubifitiye.” Jennifer.
Umwanzuro: Ntibyoroshye gucunga amafaranga.
Colin twavuze tugitangira na we ni wo mwanzuro yagezeho. Yaravuze ati: “Ntabwo
ngomba gusesagura kuko nzagera aho ngatunga umuryango wange. Ibyo niba
ntabishobora nkiri ingaragu, byazangora maze kubaka urugo.”
Inama: “Gira uwo ubwira uko wateganyije gukoresha
amafaranga yawe, umusabe age agufasha kubigenzura. Nta kiza nko gukora ibintu
bisobanutse!” Vanessa.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo