Mu myaka icumi ishize, telefoni zigendanwa zahindutse igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Ariko uko ikoreshwa ryazo ryiyongera, ni ko n’impungenge ku ngaruka zaryo ku buzima zigenda zigaragara.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko umuntu usanzwe amara hagati y’amasaha 4 na 7 ku munsi areba écran ya telefoni. Ku rubyiruko, iki gihe gishobora kurenga amasaha 8 ku munsi, bigatuma kiba kimwe mu bikorwa bifata umwanya munini mu buzima bwabo.
Ingaruka bigira ku buzima bwawe
Umunaniro w’amaso no kuribwa umutwe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga 50% by’abakoresha écran igihe kirekire bagaragaza ibimenyetso bya digital eye strain, birimo amaso yumye, kubabara umutwe no kutabona neza. Ikoreshwa rya telefoni igihe kirekire rigira ingaruka zigaragara ku maso, cyane cyane kubera guhora umuntu areba écran imurika igihe kirekire. Ibi bishobora gutera ikibazo kizwi nka digital eye strain, kirangwa no kumva amaso aremereye, yumye, atukura, ndetse rimwe na rimwe agatangira kubabaza. Nanone, guhora wibanda kuri écran uri hafi bituma imikaya y’amaso irushaho kunanirwa, bigatuma umuntu ashobora kutabona neza nyuma yo kumara igihe kinini kuri telefoni. Urumuri rwa telefoni, cyane cyane blue light, narwo rushobora kugira uruhare mu kunaniza amaso no kubangamira uburyo asanzwe akora, bigatuma umuntu arushaho kugira umunaniro w’amaso mu buzima bwa buri munsi.
Kubura ibitotsi bihagije.
Ishami ry’ubuzima muri World Health Organization rigaragaza ko gukoresha écran mbere yo kuryama bishobora kugabanya igihe cyo gusinzira no kugabanya umwimerere w’ibitotsi wari usanzwe ugira. Ubushakashatsi bumwe bwerekana ko abantu bakoresha telefoni mbere yo kuryama bagira ibyago byo kutabona ibitotsi bihagije ku kigero kiri hejuru ya 30% ugereranyije n’abazirinda.
Ibibazo by’umugongo n’ijosi.
Abahanga bagaragaza ko kunama umutwe ureba telefoni igihe kirekire byongera umutwaro ku ijosi inshuro zibarirwa hagati 3 kugeza kuri 5 kurusha uko uba uhagaze neza, bigatuma ububabare bw’ijosi n’umugongo bwiyongera.
Stress na anxiety
Raporo yakozwe na American Psychological Association igaragaza ko abantu bahora bahuza n’ibikoresho by’ikoranabuhanga (constant connectivity) bagaragaza urwego rwo hejuru rwa stress kurusha abandi.
Kubura concentration
Ubushakashatsi bwerekana ko umuntu usanzwe afata telefoni ye inshuro zirenga 80 ku munsi, bigatuma ubwonko buhora buhagarikwa kenshi, bikagabanya ubushobozi bwo kwibanda ku gikorwa kimwe.
Ibyago byo kwiheba
Mu rubyiruko, ubushakashatsi bugaragaza ko kumara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga bifitanye isano no kwiyongera kw’ibimenyetso byo kwiheba, cyane cyane ku bamara amasaha arenze 3 ku munsi kuri izo mbuga.
Uko ingaruka zagabanywa
Abahanga batanga inama zoroshye zifasha kugabanya izi ngaruka: kugabanya screen time ukayishyiraho igihe ntarengwa,
kwirinda telefoni nibura isaha imwe mbere yo kuryama , gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 30 ku munsi
kugabanya notifications zitari ngombwa
Imibare igaragaza ko ikoreshwa rikabije rya telefoni ritakiri ikibazo cy’imyitwarire gusa, ahubwo rimaze kuba ikibazo cy’ubuzima rusange.
Mu gihe telefoni zikomeje kugira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi, gushyiraho imipaka ku gihe tuzimaraho bishobora kuba intambwe y’ingenzi mu kurinda ubuzima bwacu—ku mubiri no ku mitekerereze.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo