Kogosha umusatsi ku bagabo ni ngombwa kuri benshi
kugira ngo bakomeze kugira isuku n'ubuzima ubwiza.
Abagabo bamwe bogosha umusatsi wabo buri cyumweru,
buri kwezi, abandi si kenshi, ariko buri wese afite umwanya we wo kogosha
umusatsi we.
Ariko iyo isuku itubahirijwe, abahanga baburira ko
indwara nyinshi zishobora gukwirakwira.
Inshuro nyinshi abantu bahangayikishwa n'ubwiza
bazagira nyuma yo kwiyogoshesha, hatitawe ku bikoresho byakoreshejwe.
Nubwo ubu hari ibikoresho bigezweho byo kogosha
umusatsi, haracyari ibyago byo gukwirakwiza indwara ku rugero rumwe n'urwo mu
bihe byashize aho abantu bakoreshaga imashini za cyera zogosha, imikasi cyangwa
urwembe.
Ingaruka zo kwandura indwara muri 'salon' y'imisatsi
ziba nyinshi iyo isuku y'ibikoresho ititaweho.
Hari igihe impanuka zibaho iyo umuntu arimo kogoshwa,
urugero nko gukomereka ku mutwe no gukomereka guto cyane umuntu atabona
byoroshye.
Byongeye kandi, abahanga mu by'ubuzima bavuga ko ibi
bikomere bito aribyo bitera kwanduzanya indwara iyo ibikoresho byakoreshejwe
bidasukuye neza.
Igiteye impungenge ni uko ibimenyetso by'iyi ndwara
bitagaragara vuba, bamwe batangira kubyimba cyangwa bagatangira gutakaza
umusatsi batazi aho ikibazo giherereye, nk'uko bivugwa na Dr. Sani Abubakar,
impuguke mu by'ubuzima rusange.
Dr. Sani avuga ko indwara nyinshi z'uruhu, cyane cyane
ku mutwe, ziterwa n'umwanda abantu bakura ahantu basuka umusatsi cyangwa
bogoshera.
Nk'uko abivuga, 'igikoresho icyo ari cyo cyose
cyegereye uruhu rwawe, niba uwagikoresheje mbere yarakomeretse, gishobora kuba
intandaro yo kwandura.'
Uyu muganga avuga indwara umuntu ashobora kwandurira
aho hantu:
Indwara y'ibihara (Ringworm)
Dr Sani avuga ko iyi ndwara yandura iyo urwembe
cyangwa ibindi bikoresho byakoreshejwe n'umuntu urwaye indwara z'uruhu nka
eczema cyangwa psoriasis.
Ati: "Iyi ndwara ituma umutwe ugira ibisebe,
hanyuma bigatuma umuntu atangira gutakaza umusatsi."
Hepatitis C
Iyi ndwara nayo yandurira mu maraso.
Dr Sani asobanura ko kudahindura imashini zo kogosha
cyangwa kudasukura ibikoresho byo kogosha bikwirakwiza mikorobe z'iyi ndwara.
Bityo ibyago bikaba ari byinshi ku muntu wakoreshwaho
igikoresho kidasukuye neza cyabanje gukoreshwaho umuntu ufite iyi ndwara.
Wasoma n'iyi: Ese niki cyaba uramutse uriye Tungurusumu buri munsi?
HIV /AIDS
Nubwo bitoroshye kuyandura gutya, Dr Sani avuga ko
hari ibyago byo kwandura virusi itera SIDA mu gihe umuntu wanduye atemwe
n'igikoresho cyogosheshejwe hanyuma icyo igikoresho kigakoreshwa n'undi muntu.
Sani asobanura ko iyi ndwara ibaho iyo bacteria
zinjiye mu ruhu nyuma yo kogoshwa, bigatuma habaho kubyimba, cyane cyane inyuma
ku ruhu.
Wasoma n'iyi: Nigute wakomeza ubudahangarwa bw’umubiri wawe mu buryo karemano
Ubuheri
Nubwo iyi ndwara idafitanye isano riziguye no kogosha,
muganga avuga ko ishobora guterwa no gukoresha ibitambaro cyangwa 'serviette'
yanduye cyangwa ibikoresho byo kogosha bidasukuye neza.
Wasoma n'iyi: Menya akamaro ko kunywa amata ku mubiri w’umuntu
Uburyo bwo kwirinda
Sani asobanura ko icya mbere gikomeye ari ugukoresha
imashini yo kogosha ifite isuku.
Ko ibikoresho byo kogosha bigomba gusukurwa mbere yo
gukoreshwa
Kwirinda kogosha ahantu hari igisebe
Ababyeyi bagomba kwitondera abana babo mu gihe
babogosha kandi ko ari byiza gutunga ibikoresho byawe byo kogosha.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo