Abantu benshi bakunze
kugira indwara y’agahinda gakabije bikabatera kwiheba, kwigunga n’indi
myitwarire idasanzwe ariko iyo atavuwe iyi ndwara ishobora kumuganisha ku
rupfu.
Ikinyamakuru medscape.com
kivuga ko indwara y’agahinda gakabije, ari indwara abantu benshi bakunda kugira
bayitewe n’ibintu bibi byinshi bitandukanye baba barahuye na byo.
Mu gihe ubana n’umuntu
ufite iki kibazo cy’indwara y’agahinda gakabije (dépression) ni ukugerageza
kumwumva no kumenya ikintu cyamuteye ako gahinda ubundi ugatangira
kumuhumuriza.
Gufasha umuntu wahuye
niyi ndwara ni ukumenya kumutega amatwi ukamenya icyamuteye kugira agahinda
gakabije ukabona gutangira kugenda umuganiriza umufasha kubona cya kintu
cyamuhungabanyije nk’ikintu gisanzwe ndetse byaba ngombwa ukamuganiriza uburyo
bwo kwiga kubana na cyo ariko kitamwangirije ubuzima. Umurwayi iyo abasha
kuvuga bimufasha kugenda akira ibikomere buhoro buhoro.
Gukira iyi ndwara ni
urugendo rukorwa buke buke kugira ngo bimufashe gukira neza abifashijwemo
n’abajyanama mu by’ihungabana.
Iyi ndwara hari igihe
igera ku rwego rwo hejuru ugasanga ubujyanama ari ngombwa ariko bugaherekezwa
n’imiti.
Bimwe mu bimenyetso
byakwereka ko waba wugarijwe na dépression, ku buryo mu gihe wakwisangaho kimwe
cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, ukwiye kugana inzobere mu by’ubuzima bwo
mu mutwe zikagufasha. Bimwe muri byo ni ukumva ntacyo ukimaze, kurakazwa
n’ubusa, kubura ibitotsi.
Ku rundi ruhande, no
kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwiheba no kwigunga bikabije,
kunanirwa vuba, kurota inzozi mbi ndetse ziteye ubwoba, kumva ntacyo ushaka
gukora, kumva ushaka kuba wenyine.
Mu gihe wumva utangiye
kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye
mwabiganiraho, kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.
Igihe ubonye ibyo
bimenyetso, ni byiza ko utangira guhindura imibereho wabagamo ariko ugashaka
uwagufasha.
Niba hari ikitagenda neza
mu rugo wituma kiguhangayikisha cyane, umukoresha cyangwa umukozi ku kazi
wakubwiye nabi ni byiza kandi kwimenyereza kwita cyane ku byakuzanira
umunezero.
Kwiga kubana neza
n’abandi no kumenya gusenga bifasha kumva ugize amahoro y’umutima.
Niba ufite amahirwe yo
kugira abavandimwe bishyiremo umwete mugirane umubano mwiza. Abantu bafitanye
umubano uzira umwiryane n’abavandimwe babo, bagira ubuzima burimo ibyishimo.
Kuryama ugasinzira na byo
biri mu bifasha umuntu kuruhuka neza ku buryo bimufasha na byo gukira indwara
y’agahinda.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo