Ibibazo bijyanye n'inkubiri nshya y'amadarubindi azwi nka "smart glasses" bikomeje kwiyongera.
Ariko kandi, zimwe mu sosiyete zikomeye
z'ikoranabuhanga ku isi ziteganya kugurisha miliyoni nyinshi z'ayo madarubindi
mu myaka iri imbere.
Abagore bari ku mucanga, binjira mu maduka cyangwa
bihagarariye hanze, ubu bari kwegerwa n'abagabo akenshi baba bambaye
amadarubindi ya Meta ya Ray-Ban, amadarubindi ya "smart" cyangwa
"AI glasses" kugira ngo bafate amashusho y'ibisubizo by'abo bagore ku
bibazo byoroheje cyangwa amagambo yo kubatereta, nta ruhushya ndetse batanazi
ko barimo gufatwa amashusho.
Abo bagore akenshi bamenya ayo mashusho yabo nyuma
y'uko amaze gukwirakwira kuri internet, rimwe na rimwe bakanakorerwaho
ihohoterwa ryo kuri internet.
Mark Zuckerberg agaragara arimo kuvuga ku madarubindi akozwe mu ikoranabuhanga yakozwe na Meta
Nta buryo bwinshi bwo kwitabaza amategeko bafite kuko
gufotora abantu ahantu hahurira abantu benshi bifatwa nk'ibyemewe n'amategeko.
Umwe muri abo bagore yabwiye BBC ko igihe yasabaga
umuntu washyize amashusho ye kuri internet kuyakuraho, yamusubije ko kubikora
"bisaba kwishyura."
Aya madarubindi ya Meta ni yo akunzwe cyane ku isoko
ubu, aho bivugwa ko agize hejuru ya 80% by'igurishwa ryose rya 'smart glasses'
cyangwa 'AI glasses', kubera ko Meta ari yo sosiyete ya mbere ikomeye yasohoye
bene icyo gikoresho mu myaka ishize.
Wasoma n'iyi: Ibyo wamenya k'umujyi wabuze wa Atlantis
Yakozwe ku bufatanye bwa EssilorLuxottica kandi afite
isura isanzwe ya Ray-Ban (izina ryamamye ku madarubindi arinda izuba).
Arimo camera nto cyane itagaragarira amaso, udusohora
amajwi duto mu mpande zayo ndetse n'ama-lens ashobora kwereka amakuru amwe
n'amwe ku uyambaye. Umuntu ashobora gutangira gufata amashusho cyangwa ifoto
akoze gusa ku kuma kayo.
Ubwoko bwa camera iri muri ayo madarubindi
ntibugaragara cyane ku buryo n'abayambaye ubwabo rimwe na rimwe batungurwa
n'ibyo bafashe amashusho cyangwa aho ayo mashusho ari kujya.
Nyuma y'uko abakozi muri Kenya bashinzwe kureba
amashusho yafashwe n'ayo madarubindi kugira ngo bafashe Meta ubushakashatsi ku
makuru ya AI bavuze ko bategetswe kureba amashusho arimo ibintu bikabije
nk'imibonano mpuzabitsina cyangwa abantu bari mu bwiherero, abantu bafite ayo
madarubindi bareze Meta inshuro ebyiri.
Mu rubanza rumwe, abantu bavuze ko batari bazi ko ayo
mashusho yafashwe. Mu rundi, bavuze ko batari bazi ko amashusho yabo
yasangizwaga abandi n'isosiyete kugira ngo asuzumwe.
Meta, mbere yari yaravuze ko abakoresha ayo
madarubindi bamenyeshejwe ko amashusho yabo ashobora gusuzumwa n'abantu mu bihe
bimwe na bimwe nk'uko biri mu mategeko yo gukoresha serivisi zayo.
Nubwo bimeze bityo, igurishwa ryayo rikomeje
kwiyongera. Nk'uko isosiyete ibivuga, hamaze kugurishwa amadarubindi arenga
miliyoni zirindwi.
Mark Zuckerberg yavuze mu ntangiriro z'uyu mwaka ati:
"Ni bimwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga byagurishijwe vuba cyane mu
mateka."
Tracy Clayton, umuvugizi wa Meta, yabwiye BBC ko abantu
bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiyubashye.
Ati: "Dufite amatsinda yihariye agamije kugabanya
no kurwanya ikoreshwa nabi ryabyo, ariko nk'uko bimeze ku ikoranabuhanga iryo
ari ryo ryose, inshingano nyamukuru iba ku muntu kugira ngo atarikoresha
nabi."
Ubu, izindi sosiyete zikomeye z'ikoranabuhanga nazo
ziteganya kwinjira muri iri soko rishobora kuba icyiciro gishya cy'ibikoresho
abantu bari bategereje kuva kera.
Wasoma n'iyi: Amayeri y’ukuntu wamenya ibisekuruza byawe
Apple bivugwa ko iri gukora amadarubindi yayo ya
'smart glasses' ashobora gusohoka umwaka utaha.
Snap nayo yavuze ko izasohora 'verisiyo' nshya
y'amadarubindi yayo yitwa Specs uyu mwaka.
Google nayo irateganya kongera kugerageza gukora
'smart glasses' nyuma y'imyaka irenga 10 ikibazo cya Google Glass kinaniranye
kubera kwibasira ubuzima bwite bw'abantu.
Aya madarubindi yose biteganyijwe ko azaba akoresha
ubwenge buhangano (AI) n'ikoranabuhanga rya 'augmented reality' (AR), nk'uko
amadarubindi ya Meta abikora, kandi ibyo bisaba camera.
Mark Smith yambaye amadarubindi ye ya Meta arinda izuba kandi akaba akoranye ikoranabuhanga
Birumvikana ko uburyo abantu bashobora gukoresha aya
madarubindi bushobora no kugira akamaro, bwose si bubi.
Mark Smith yambara Meta Ray-Bans buri munsi.
Yagize ati: "Nayakoresheje hirya no hino ku isi.
Ibikorwa by'ibanze byayo ni byiza cyane."
Nk'umufatanyabikorwa mu kigo cy'ubujyanama cya ISG aho
yibanda ku porogaramu zikoranabuhanga zikoreshwa n'ibigo bikomeye, Smith
ashobora gufatwa nk'umuntu usobanukiwe cyane ikoranabuhanga kandi ukunda
kugerageza ibikoresho bishya mbere y'abandi.
Ariko impamvu akunda ayo madarubindi ntishingiye ku
kuba afite ubushobozi budasanzwe bw'ikoranabuhanga.
Akunda kuyambara ari koza amasahani kuko bimworohera
kumva umuziki cyangwa podcasts adafunze amajwi yo hanze nk'uko headphones
zisanzwe zibikora. No kwakira telefoni ukoresheje ayo madarubindi ngo
biroroshye cyane.
Iyo ari mu rugendo, ngo ni byiza kutajya ahora akura telefoni mu mufuka kugira ngo afate ifoto cyangwa amashusho yihuse.
Ariko Smith yemera ko ibibazo by'ubuzima bwite
bigaragara.
Wasoma n'iyi: Amateka ya Silicon Valley nuko yabaye umurwa w’ikoranabuhanga ku Isi
Itara rito ryaka igihe ayo madarubindi ari gufata
amashusho ngo ntiriboneka neza ku manywa, kandi abantu benshi ntibanamenya ko
yambaye smart glasses.
Abashakashatsi bavuga ko niba andi masosiyete nayo
azagurisha ayo madarubindi akoranye ikoranabuhanga nk'uko Meta yabigenje,
abantu bagera kuri miliyoni 100 bashobora kuzayagura mu myaka mike iri imbere.
Nibiba bityo, bizagora cyane ibigo gushyira mu bikorwa
amategeko abuza gufata amashusho ahantu nk'inkiko, inzu ndangamurage,
aherekanirwa filime (cinema), ibitaro cyangwa ubwiherero, kuko miliyoni nyinshi
z'amadarubindi zizaba ari na camera.
David Kessler, umunyamategeko uyobora ishami
ry'ubuzima bwite muri Norton Rose Fulbright, yavuze ko benshi mu bakiliya be
b'ibigo basanzwe bafite ibibazo nk'ibyo.
Ati: "Hari ahantu habi cyane ibi bishobora
kutugeza. Si uko ndwanya ikoranabuhanga, ariko nk'ikibazo cya sosiyete… ese
ngomba kujya ntekereza ko ndimo gufatwa amashusho igihe cyose ndi
muruhame?"
Kandi Meta bivugwa ko ishaka kongeramo ikoranabuhanga
ryo kumenya isura (facial recognition) mu bwoko bushya bw'ayo madarubindi,
bivuze ko uyambaye atazajya afata amashusho abantu mu ibanga gusa, ahubwo
ashobora no guhita amenya ngo ni ba nde.
Umuyobozi muri google yambaye amadarubindi akoranye ikoranabuhanga ya Google Glasses mu 2012
Meta yamamaza ayo madarubindi ikoresheje amagambo
agira ati: "Yakozwe yubahiriza ubuzima bwite, kandi agenzurwa nawe."
Meta ibwira abayakoresha kudafata amashusho y'abantu
batabishaka no kuzimya ayo madarubindi "ahantu hihariye cyangwa
hakomeye."
Ariko ayo mabwiriza akenshi asa n'ayirengagizwa.
Bimwe mu bikorwa bikomeje kwamamara ni ugukoresha ayo
madarubindi mu gufata amashusho yo gukinisha cyangwa gutungura abantu batabizi.
Abantu benshi bagira ubwoba cyangwa bakikanga iyo
bamenye ko umuntu yambaye aya madarubindi akoranye ikoranabuhanga (smart
glasses).
Aniessa Navarro uzwi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko
yumvise amerewe nabi igihe yabonaga umuntu wamukoreraga 'waxing' (gupfura amoya
adakenewe) yambaye amadarubindi ya Meta.
Uwo muntu yavuze ko atariho afata amashusho, ahubwo ko
yayambaraga kubera 'lenses' zo kumufasha kureba yandikiwe n'umuganga.
Andrew Bosworth yabajijwe kuri Instagram ibyerekeye
"uko abantu babona nabi abantu bambara smart glasses buri munsi."
Yasubije ko umubare munini w'amadarubindi ya Meta
Ray-Bans yagurishijwe "ugaragaza ko yakiriwe neza."
Ariko David Harris, wahoze akora ubushakashatsi bwa AI
muri Meta ubu akaba yigisha muri University of California, Berkeley, yavuze ko
atekereza ko aya madarubindi azahura n'ibibazo nk'ibyatumye Google Glass
inanirwa.
Yagize ati: "Ikoranabuhanga nk'iri mu by'ukuri
ryangiza ubuzima bwite bw'abantu kandi rizagenda rihura n'ukutemerwa
kurushaho."
Ibimenyetso by'iyo myumvire bikomeje kugaragara.
Mu Ukuboza, umugabo yashyize kuri internet amashusho yinubira ko umugore yafashe amadarubindi ye ya Meta akayamenagura muri metro ya New York nyuma yo kumufata amashusho. Abakoresha internet bafashe uwo mugore nk'intwari.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo