Menya inkomoko y'indorerwamo
30 April, 2026

Menya inkomoko y'indorerwamo

Indorerwamo ni kimwe mu bintu byoroheje umuntu abona buri munsi, ariko amateka yayo arimo urugendo rurerure rw’ubuhanga, ubucuruzi, ubuhanga bwo mu nganda, n’impinduka z’imibereho y’abantu. Kuva ku byuma byasenywe mu bihe bya kera kugeza ku birahure bikozwe mu buryo bwa siyansi, indorerwamo yabaye igikoresho cyahinduye uko abantu bibona n’uko isi ibareba.

 

Igihe indorerwamo zari  zitaravumburwa

Mbere y’uko indorerwamo zikorwa, abantu ntibari bafite uburyo bworoshye bwo kwireba. Icyakora, bari basanzwe babona ishusho yabo mu mazi, nk’imigezi, ibiyaga cyangwa amasoko.

Ibi ni byo byatumye igitekerezo cyo “kwireba” kiva ku buryo busanzwe bw’amazi kiganisha ku gukora ibintu bishobora gutanga ishusho ihamye.

 

Indorerwamo za mbere zagaragaye mu mateka zari zikozwe mu byuma bisennye cyane (polished metals). Ibi byuma byari:

Umuringa (copper) Bronze, Zahabu rimwe na rimwe

Abanyamisiri ba kera (Ancient Egypt) bari mu bantu ba mbere bazikoresheje. Nanone mu mico ya Maya na Aztec, indorerwamo zakorwaga mu byuma cyangwa amabuye y’umukara (obsidian).

Ibyarangaga izo ndorerwamo n'uko; Zari nto cyane, Zitarimo ishusho isobanutse neza,  zihenze cyane kandi

Zari zifitwe n’abakire cyangwa abategetsi gusa.

 

Intangiriro y’ikirahure “Mubutaliyani”

Impinduka ikomeye yabaye hagati y’ikinyejana cya 13 n’icya 15 mu mujyi wa Venice mu Butaliyani.

Aha ni ho havukiye indorerwamo z’ikirahure (glass mirrors). Abanyabukorikori b’i Venice batangiye gukoresha ibirahure bisukuye cyane no gushyiraho inyuma ibyuma nka tin cyangwa mercury

Ibi byatumaga indorerwamo zitanga ishusho isobanutse cyane kurusha izari zisanzwe.

Venice yahise iba ikigo cy’isi mu gukora indorerwamo.  Abakozi b’abahanga (glassmakers) babaga ku kirwa cya Murano, aho ibikorwa byabo byarindwaga cyane. ariko hagati aho Ntibari bemerewe kuva mu gihugu, Amabanga yo gukora indorerwamo yarindwaga nk’ayo mu gisirikare, kandi Uzi gukora indorerwamo yabaga afite agaciro gakomeye.

 

Mu gihe cy’ikinyejana cya 15 kugeza ku cya 18 Indorerwamo zari zihenze kurusha zahabu mu bihe bimwe na bimwe,

Zari zifitwe n’abami, abamikazi, n’abakire. Indorerwamo muri icyo gihe Zafatwaga nk’ikimenyetso cy’imbaraga n’uburanga.

Mu ngoro z’abami i Burayi, indorerwamo zashyirwaga mu byumba by’ingenzi nk’ikimenyetso cy’ubukire.

 

Revolution y’inganda

Mu kinyejana cya 19, ibintu byarahindutse cyane. Abahanga batangiye gukoresha uburyo bushya bwo gushyira silver nitrate ku birahure.

Ibi byatumye Indorerwamo zikorwa ku bwinshi (mass production), Igiciro kiragabanuka cyane

ndetse zitangira no kuboneka ku bantu basanzwe, ntizari zikiri iz'abakire gusa.

 

Mu kinyejana cya 20, indorerwamo zatangiye gukoreshwa mu buryo bwinshi bushya

Mu modoka (rear-view mirrors), Mu ma camera na telesikopi, Mu buvuzi (endoscopy), Mu nyubako (decorative architecture).

Icyo gihe, indorerwamo zatangiye kuba igikoresho cya siyansi n’ikoranabuhanga, ntizari zikiri izo kwirweba gusa.

 

Uyu munsi, indorerwamo ntizikiri gusa ikirahure gisanzwe. Hari Indorerwamo za laser systems

Indorerwamo zikoreshwa mu satellite n’indege zo mu isanzure, Indorerwamo za smart (zerekana amakuru, time, weather)

N'Indorerwamo zikoreshwa muma camera ya telefoni n’ubushakashatsi.

Mu by’ukuri, indorerwamo ziri mu mutima w’ikoranabuhanga rigezweho.

 

Ubu indorerwamo kandi,  zikoreshwa, Mu ngo (bathroom, bedroom), Mu modoka

Mu nzego z’umutekano, Mu mitako n’ubwiza Muri siporo n’imbyino (dance studios)


Indorerwamo ni urugero rwiza rwerekana uko ikintu gisa nk’icyoroheje gishobora kugira amateka maremare n’uruhare runini mu iterambere ry’abantu. Kuva ku byuma bya kera byakoreshwaga n’abami kugeza ku birahure byubatswe n’ikoranabuhanga, indorerwamo yakomeje guhindura uko abantu bibona. mu buryo bw’inyuma no mu mitekerereze.

Uyu munsi, iyo wireba mu ndorerwamo, uba ureba ibyavuye mubushakashatsi bw’imyaka ibihumbi n’udushya tw’abantu

Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo birasuzumwa mbere yo kugaragara ku rubuga.