Apps ziri muri telefone yawe zikusanya amakuru y'ibyo uyikoreraho byose mu ibanga
29 April, 2026

Apps ziri muri telefone yawe zikusanya amakuru y'ibyo uyikoreraho byose mu ibanga

Mu gihe ikoreshwa rya telefoni zigendanwa rikomeje kwiyongera, abantu benshi bakoresha porogaramu (apps) zitandukanye buri munsi, zirimo izo kuganira, kureba amashusho no gukora imirimo itandukanye. Nyamara, hari amakuru make abantu bafite ku buryo zimwe muri izi apps zitwara amakuru yabo bwite batabizi neza.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bagaragaza ko apps nyinshi zisaba uburenganzira (permissions) butandukanye, kandi rimwe na rimwe amakuru y’umukoresha akajya akoreshwa mu nyungu z’izo apps cyangwa izindi sosiyete zikorana na zo.

 

Uko apps zisaba uburenganzira ku makuru yawe (Permissions)

Iyo umuntu ashyize app kuri telefoni ye, akenshi isaba uburenganzira bwo kugera ku bice bitandukanye bya telefoni.

Urugero: Camera, Microphone, Contacts (urutonde rw’abo uvugana), Location (aho uri)

Storage (aho ubika amafoto n’amashusho). Abantu benshi bakanda “Allow” batabanje gusoma neza ibyo bemera, bigatuma app ibasha kugera ku makuru menshi ashobora kuba ay’ibanga.

 

Nyuma yo guhabwa uburenganzira, app ishobora gukusanya amakuru yawe uko uyikoresha.

Amakuru ashobora gukusanywa harimo; Aho ujya kenshi (location history), Ibyo ushakisha kuri internet , Apps ukoresha cyane, Igihe umara kuri telefoni, Ubwoko bw’ibyo ukunda kureba cyangwa gusoma

Aya makuru ashobora gukoreshwa mu kumenya imyitwarire yawe no kumenya ibyo ukunda.

 

Uko amakuru yawe ashobora gusangizwa izindi sosiyete

Hari apps nyinshi zikoresha amakuru y’abakoresha mu buryo bw’ubucuruzi. Ibi bikorwa binyuze mu gusangira amakuru n’izindi sosiyete zizwi nka third-party companies.

Urugero; Sosiyete zitanga amatangazo (advertising companies), Sosiyete zikora ubushakashatsi ku isoko, Abandi bakora apps zifite aho zihuriye.  Ibi bituma umuntu ashobora kubona amatangazo ajyanye n’ibyo akunda cyangwa ibyo yashakishije mbere.

Hari apps zimwe zishobora gukurikirana ibikorwa byawe no ku zindi apps cyangwa ku mbuga za internet ukoresha.

Urugero; Iyo ushakishije inkweto kuri internet, Nyuma ugatangira kubona amatangazo y’inkweto ku zindi apps

Ibi biterwa n’uko amakuru yawe asangizwa hagati ya sosiyete zitandukanye

 

Impamvu apps zimwe zisaba amakuru atari ngombwa

Hari apps zisaba amakuru arenze ayo zikenera koko.

Urugero App y’itara (flashlight) isaba contacts

App y’imikino isaba location igihe cyose

Ibi bishobora kuba bigamije gukusanya amakuru menshi ashobora kugurishwa cyangwa gukoreshwa mu bindi bikorwa.

Iyo amakuru yawe akusanyijwe cyane, bishobora guteza ibibazo birimo; Kwiyitirira umuntu (identity theft)

Gukoreshwa nabi kw’amakuru yawe, Kubona amatangazo menshi cyane

Ibi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu n’umutekano we kuri internet.

 

Inama kubakoresha amatelefone

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bo,  basaba abantu kwitwararika mu gukoresha apps.

Bakagira inama abakoresha telefone zigendanwa nko; Gusoma neza uburenganzira app isaba mbere yo kubwemera (App permissions), Kwanga gutanaga permissionzidafite akamaro,  Gusiba apps udakoresha, Gukurikirana settings za telefoni buri gihe

Gushyira updates za telefoni n’apps igihe zisohotse

 

ni ngombwa ko abakoresha telefone bamenya neza uko amakuru yabo akoreshwa. Gusobanukirwa uko apps zitwara amakuru bishobora gufasha abantu kurinda ubuzima bwabo bwite no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butekanye.

Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo birasuzumwa mbere yo kugaragara ku rubuga.