Isosiyete ya OpenAI yatangaje imibare mishya igaragaza
abakoresha urubuga rw'ubwenge buhangano rwa ChatGPT bafite ibimenyetso
by'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, birimo agahinda gakabije ndetse n'abafite
ibitekerezo byo kwiyahura.
Iyi kompanyi yatangaje ko hafi 0.07% by'abakoresha uru
rubuga rw'ubwenge buhangano rwa ChatGPT bagaragaje ibyo bimenyetso, yongeraho
ko uru rubuga rumenya kandi rukaganiriza abantu bafite ibyo bibazo.
N'ubwo OpenAI ivuga ko ibi biba "rimwe na rimwe,"
abasesenguzi bo bavuga ko n'iyo yaba ari imibare mike yatangajwe, ishobora
gusobanura abantu ibihumbi amagana, kuko ChatGPT iherutse kugera ku bayikoresha
bangana na miliyoni 800 buri cyumweru, nk'uko byatangajwe na Sam Altman,
umuyobozi wa kompanyi ya OpenAI.
hagati aho, iyi kompanyi yavuze ko yubatse itsinda ry'impuguke hirya no hino ku isi rizajya ritanga inama kuri ibyo bibazo.
Wasoma n'iyi: Apps ziri muri telefone yawe zikusanya amakuru y'ibyo uyikoreraho byose mu ibanga
Iyi kompanyi ivuga ko izo mpuguke zirimo abarenga 170 barimo
abaganga b'inzobere mu by'ubuzima bwo mu mutwe, abashinzwe kuvura ibibazo
by'imitekerereze, n'abaganga rusange bamaze gukorera mu bihugu 60 bitandukanye.
Bongeyeho ko ubu hateguwe ibisubizo bitandukanye byo
gusubiza abagana uru rubuga, hagamijwe kubashishikariza kuruyoboka no mu gihe
bakeneye inama mu buzima busanzwe.
Gusa ingano y'iyo mibare yatangaje benshi mu baganga
b'inzobere mu by'ubuzima bwo mu mutwe.
Dr. Jason Nagata, umwarimu wigisha iby'imikoreshereze
y'ikoranabuhanga mu rubyiruko muri Kaminuza ya California, San Francisco yagize
ati "N'ubwo 0.07% isa nk'aho ari umubare muto, ariko ku rwego
rw'abakoresha urwo rubuga barenga miliyoni amagana menshi, bishobora kuba ari
abantu benshi cyane."
Dr. Nagata yongeyeho ati: "Ubwenge bw'ubukorano (AI)
bushobora gufasha umubare munini w'abantu benshi kubona ubufasha mu by'ubuzima
bwo mu mutwe, ariko tugomba kumenya aho ubushobozi bwabwo bugarukira."
Iyi kompanyi kandi yemeza ko 0.15% by'abakoresha ChatGPT bagirana ibiganiro birimo "ibimenyetso bigaragaza abafite imigambi yo kwiyahura."
Wasoma n'iyi: Uko wamenya niba amakuru yawe yagiye hanze
Bongeyeho ko haherutse gukorwa ivugururwa kuri ChatGPT
rigamije "Kuganira no gusubiza mu buryo butekanye kandi budahungabanya ku
bayikoresha bagaragaza ibimenyetso by'uburwayi bwo mu mutwe, agahinda gakabije
ndetse n'abagaragaza ibimenyetso byo kwiyahura.
ChatGPT kandi yatojwe uburyo bwo kuyobora no gusubiza mu
biganiro bigoye bisaba kwitondera "bizajya biva kuri porogaramu ya
mudasobwa imwe bijya ku yindi ariko yo yizewe" bizajya bikorwa hafungurwa
umuyoboro mushya binyuzwaho.
Mu gusubiza ku bibazo BBC yabajije ku ishidikanya riri ku
bijyanye n'umubare w'abantu bashobora kuba bari mu byago, OpenAI yavuze ko
nubwo uwo mubare ari muto, uhagarariye abantu benshi kandi ko iri gukora cyane
kugirango habe impinduka.
Izo mpinduka zibaye mu gihe kompanyi ya OpenAI ikomeje gusuzumwa n'inzego z'amategeko ku bijyanye n'uburyo ChatGPT iganira n'abayikoresha.
Wasoma n'iyi: Ubwenge bw’ubuhimbano (AI) ni iki? (Ku bataramenya ikoranabuhanga)
Mu rubanza rwavuzwe cyane ruherutse kubera muri Leta ya
California muri Leta zunze ubumwe za amerika, ababyeyi b'umusore witabye Imana
bareze OpenAI bavuga ko ChatGPT yamushishikarije kwiyahura muri Mata.
Urwo rubanza rwarezwe n'ababyeyi ba Adam Raine, w'imyaka 16,
rukaba ari rwo rwa mbere rurega OpenAI icyaha cyo guteza urupfu rudasobanutse.
Mu rundi rubanza rutandukanye, uwaketsweho ubwicanyi hanyuma
nawe akaza kwiyahura mu kwezi kwa Kanama i Greenwich, Connecticut muri leta
zunze ubumwe za amerika yanditse ku mbuga nkoranyambaga ibiganiro bye
n'inyandiko yagiranye na ChatGPT, bisa nk'aho ari byo byatumye uwo muntu akora
icyaha.
Umuyobozi w'ikigo cy'amategeko n'iterambere ry'ubwenge
bw'ubukorano muri Kaminuza ya California Law, yagize ati "Abantu benshi
bakoresha ubwenge bw'ubukorano batangiye guhura n'ibibazo kuko izo imbuga
ziganirirwaho ziremamo abantu ibitekerezo by'ibinyoma kandi bifite ingaruka.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi kompanyi ya OpenAI ikwiye
gushimirwa, yagize ati "kuba yarashyize ahagaragara imibare ndetse no
gukora ibishoboka mu kugerageza gukemura ibibazo," yongeyeho ati:
"Iyi kompanyi ikwiye gushyiraho impuruza ziburira, ariko umuntu ufite
ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ashobora kutabasha kuzikurikiza."

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo