Kuri uyu wa Gatanu,
tariki ya 22 Gicurasi 2026 icyumweru gishize, Ikigo cy’Ikoranabuhanga mu
by’Isanzure, SpaceX, cyageze ku yindi ntambwe ikomeye ubwo cyoherezaga mu
isanzure icyogajuru cya Starship ku nshuro yacyo ya 12.
Iki cyogajuru
cyoherejwe ni gishya kuko gifite ikoranabuhanga rishya. Iki gifite uburebure
bwa metero 124.
Urugendo rwacyo rwatangiriye mu
cyanya giherereye i Boca Chica muri Leta ya Texas. Ku wa Kane igikorwa cyo
kucyohereza cyari cyasubitswe kubera ibibazo bimwe na bimwe bya tekiniki.
Amasegonda macye nyuma yo
kuzamuka, igice cyo hasi kigihagurutsa ku butaka [booster] cyitandukanyije
n’igice cya kabiri nk’uko byari biteganyijwe.
Wasoma n'iyi: Menya ibigendanye na Brain chips ziri gukorwa zizashyirwa mu bwonko bw'abantu
Iki gice cyo hasi cyananiwe
kugabanya umuvuduko no kugwa aho cyari giteganyijwe kugwa ngo kizongere
gikoreshwe, kigwa mu Kigobe cya Mexique.
N’ubwo iki gice cyagize ibibazo,
icya kabiri ari nacyo kigeza ibyoherejwe mu isanzure nyir’izina [upper stage]
cyo cyakomeje urugendo rwacyo kigera mu isanzure neza.
Kigezeyo, cyakoze igikorwa
kidasanzwe cyo kurekura ibyogajuru by’igerageza bitari ibya nyabyo [mock
satellites] bigera kuri 22.
Bibiri muri byo byari bifite
inshingano yo gufotora, kureba no kugenzura igice cy’icyogajuru kigikumira
ubushyuhe bukabije mu gihe cyo kugaruka ku Isi, kugira ngo abahanga barebe uko
icyo gice gihagaze.
Mu gusoza urugendo rwacyo, iki
cyogajuru cyagize ikibazo muri imwe muri moteri zacyo, ariko ntibyacyibujije
kugaruka mu kirere cy’Isi mu buryo bwagenzuwe neza n’ikipe yo ku butaka.
Wasoma n'iyi: Uko wakwihutisha interineti yawe bidasabye ibindi biciro
Cyasoreje urugendo rwacyo mu
Nyanja y’u Buhinde.
Intego nyamukuru y’uru rugendo
yari ukugerageza icyogajuru gishya cya verisiyo ya gatatu ya Starship n’igice
cyacyo cyo hasi kigifasha kuzamuka mu kirere.
Iri gerageza ryari rigamije kandi
kureba imikorere ya moteri nshya, uburyo bwo gutwara lisansi yacyo, n’igice
gikumira ubushyuhe bukabije, nk’intambwe ikomeye yo kwitegura ingendo za NASA
zigana ku Kwezi n’ingendo zo mu gihe kizaza zigana ku mubumbe wa Mars. Intego
nyamukuru z’urugendo zagezweho.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo