Ureba ku isaha yawe ya smartwatch iyo urangije siporo
kugira ngo urebe aho urugendo rwawe rwo kubaka umubiri rugeze, ariko se wigeze
utekereza ko iyo saha ishobora kuba iri kukubeshya?
Smartwatch zikoreshwa n’abarenga miliyoni 562 ku Isi
hose buri munsi. Zifasha umuntu uri gukora siporo kumenya calorie yatwitse,
umubare w’intabwe yateye, uko umutima we utera, ireme ry’ibitotsi bye n’ibindi,
ariko imibare zitanga iba ari ukugereranya gusa.
Nk’urugero, umubare wa calorie smartwatch ikwereka ko
watwitse ushobora kurengaho cyangwa ukajya munsi ya 20% by’umubare nyawo, kandi
ikakwereka ko wateye intabwe ziri munsi ho 10% ugereranyije n’izo wateye.
Ibi biterwa n’uko smartwatch zibara intabwe zigendeye
ku buryo uri kujyana ukuboko. Iyo ujyanye ukuboko imbere ukakugarura inyuma
ibara intambwe imwe. Ubwo rero iyo ugumishije amaboko hamwe cyangwa ukaba
uteruye ibilo bituma yibeshya.
Smartwatch zinabasha gupima ugutera k’umutima
zikoresheje sensors ziba ku gice cy’isaha gikora ku ruhu, maze ikamenya
impinduka mu gutembera kw’amaraso. Ariko iyo uri gukora siporo nyinshi ukabira
ibyuya cyangwa se ikaba itagufashe neza, ntabwo ibasha kumenya ibipimo bya
nyabyo. Ibyo bishobora kuba iri no gupima ireme ry’ibitotsi byawe.
Iyo smartwatch yawe iguhaye imibare itari yo bishobora
gutuma ufata ingano y’ibyo kurya biri munsi cyangwa birenze ibyo umubiri wawe
ukeneye, cyangwa agakora siporo zirenze imbaraga z’umubiri wawe.
Kuba smartwatch yawe ijya yibeshya kandi
utayishingikirizaho ijana ku ijana ntibisobanuye ko ugomba kureka kuyikoresha.
Ariko na none uba ugomba kumvira umubiri wawe aho kwishingikiriza ku mibare
yayo gusa.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo