Menya uko warinda telefone yawe aba Hackers
27 April, 2026

Menya uko warinda telefone yawe aba Hackers

Muri iki gihe, telefone si igikoresho cyo guhamagara gusa, ahubwo ni n'igikoresho kibitsemo amakuru yabantu benshi  nk'amafaranga batunze, amafoto, amabanga y’akazi, n’amakuru yabo bwite. Ibi bituma iba intego y’abantu bashaka kuyiba amakuru (hackers).

Ariko  hari uburyo bworoshye wakoresha ukarinda Telefone yawe, n’iyo utaba ur'umunyamwuga mu by’ikoranabuhanga.

Hano hari inzira z’ingenzi zagufasha kuyirinda.

 

1. Gukoresha password ikomeye cyangwa biometrics,

Ikosa rikomeye abantu benshi bakora ni gukoresha ijambo banga cyangwa(password) zoroheje kandi mubyukuri ibi nibyo bituma umu hacker akugeraho muburyo bumworoheye, hari passwords zimenyerewe zikunze gukoreshwa n'abantu benshi nka: 1234, 0000, cyangwa amazina yabo. iyo umu hacker ashatse kukwinjirira mubyukuri izo passwords nizo abanza gutekereza, iyo asanze arizo ukoresha uba umuhaye urwaho ngo akwinjirire akwibire amakuru yawe y'ibanga,   ubundi password nziza

cyangwa strong password yagakwiye kurangwa n'ibi bikurikira:

 

Gukoresha Password  igoye (nibura 8 digits, igizwe n'inyuguti, imibare ndetse ndetse n'utumenyetso

Cyangwa fingerprint / Face ID

Ibi bituma hacker atoroherwa no kwinjira mu telefone yawe.

 

2. Ntugakande links zidasobanutse,

Hackers akenshi bakoresha: SMS, WhatsApp messages, ndetse nama Emails Bakakwoherereza links zivuga ngo:

“watsindiye amafaranga”

“kanda aha urebe video”

“update account yawe”

Ibyo byose biba ari amayeri yo kugirango ubashe kubaha uburenganzira bwo kwirira mumakuru yawe bwite.

Iyo ukanze kuri izo link, bahita batangira kwinjira mububiko bw'amakuru yawe y'ibanga kuko uba ubahaye uburenganzira bwuzuye. 

Ntugakande kuri link iyariyo yose niba utayizeye. Izo links zishobora: kwiba password zawe

cyangwa gushyira virus muri telefone

 

3. Jya uvugurura software ya telefone (system update)

Abantu benshi birengagiza “update”, nyamara ni ingenzi cyane.

Updates zikosora ibibazo by’umutekano, ndetse zifunga n'inzira aba hackers bakoresha,

jya wibuka gusuzuma niba telefone yawe iri updated buri gihe, 

 

4. Shyiraho antivirus cyangwa security app

Nubwo telefoni zimwe zifite protection, antivirus ziracyafasha.

Ziturinda:

  • malware
  • spyware
  • apps mbi

Ariko ujye witonda:

Ushyiramo antivirus Zizwi neza gusa

 

5. Ntugasangize amakuru yawe yose kuri internet

Aba hackers rimwe na rimwe bakoresha social media mugushaka aho bahera batwinjirira.

Irinde:

  • Kugaragaza passwords zawe cyangwa codes  aho ariho hose
  • gutangaza details za bank, momo ndetse nandi makuru akwiye kugirwa ibanga
  • gusangiza amakuru yawe menshi y’ingenzi ku mugaragaro

6. Funga permissions zidakenewe

Apps zimwe zisaba:

camera

microphone

location

Ariko zitabikeneye.

Jya mu settings ugenzure:

ni izihe apps zifite access

uzikureho ibyo zitakenera

 

 

Ibitekerezo (1)

beni
Apr 27, 2026 ku 03:37 PM

ni byiza kenshi twakira ubutumwa butandukanye tutazi ngo buri guturuka he, Kandi bugamije kutaiba

Tanga igitekerezo cyawe

Ibitekerezo birasuzumwa mbere yo kugaragara ku rubuga.