Impamvu zituma abasore bo muri iki gihe batinya gushaka abagore
01 May, 2026

Impamvu zituma abasore bo muri iki gihe batinya gushaka abagore

Mu myaka ishize, gushaka (gushyingiranwa) byafatwaga nk’intambwe isanzwe kandi ikomeye mu buzima bw’umusore. Ariko mu gihe cya none, haragaragara  abasore benshi barushaho gutinza cyangwa kwirinda icyo cyemezo. Iki kibazo cyabaye impaka mu muryango mugari, bamwe bakakivuga nk’ikibazo cy’imico ihinduka, abandi bakakivuga nk’ingaruka z’imibereho y’iki gihe.

Iyi nkuru isesengura impamvu nyamukuru zituma abasore b’iki gihe batinya cyangwa bagatinda gushaka, ndetse n’impamvu batanga zibagaragaza nk’izibafasha kwirinda icyo cyemezo.

 

Ubukungu “gushaka byahindutse igikorwa gihenze”

Kimwe mu byagaragajwe cyane ni ikibazo cy’ubukungu. Abasore benshi bavuga ko mbere yo gushaka bifuza kuba bafite:

akazi gahoraho, inzu cyangwa aho kuba heza, ubushobozi bwo gutunga umuryango

Mu by’ukuri, muri sosiyete y’iki gihe, igitekerezo cy’uko umugabo agomba kuba “yiteguye byose” mbere yo gushaka cyarushijeho gukomera. Ibi bituma benshi bumva ko batari “ready” nubwo baba bafite imyaka yo gushaka.

 

Wasoma n'iyi: Dore uko wamenya niba witeguye kujya m'urukundo

 

Impinduka mu mitekerereze

Abasore b’iki gihe barushaho guha agaciro: umudendezo wo kugenda no gukora icyo bashaka

kwibanda ku ntego zabo bwite (career, business, education), kudahita binjira mu nshingano z’urugo hakiri kare

Bavuga ko gushaka bishobora kubabuza kwibanda ku iterambere ryabo. Ibi ni imwe mu mpamvu bakunze kugaragaza nk’iyo

“kwitangira igihe cyabo” mbere yo kwiyemeza urugo. Abasore benshi kandi bavuga ko ibyo babona mu ngo z’abandi bibagiraho ingaruka:

amakimbirane hagati y’abashakanye, gutandukana (divorce), ibibazo by’ubwumvikane buke

Mu gihe social media n’inkuru z’abantu bamenyekanye ziboneka buri munsi, bamwe bavuga ko ari urugero rwiza rw'ingo zo muri ikigihe ko bityo rero gahunda ari nta gikwe nk'uko bakunze kubivuga.

 

Imbuga nkoranyambaga nka Instagram na TikTok zagize uruhare rukomeye mu guhindura uko abantu babona urukundo n’imibanire.

abantu bafite “options” nyinshi zo guhitamo, kugereranya (comparison) byabaye byinshi kuri

Relationship zidatinda. Ibi bituma bamwe bumva ko gushaka ari “commitment iremereye” mu gihe hari ubundi buryo bwinshi bwo kubaho.

 

Impamvu zitandukanye zitangwa n’abasore ubwabo

Iyo baganiriye ku mpamvu zibabuza gushaka, hari izisubirwamo kenshi:

“sindabona umuntu wujuje ibyo nshaka”

“ndacyari mu rugendo rwo kwiyubaka”

“ubukwe burahenda cyane”

“ntabwo nizeye ko urushako rwo muri iki gihe rwaramba”

Nubwo zimwe muri izi mpamvu zifite ishingiro, hari abasesenguzi bavuga ko zimwe zishobora no kuba uburyo bwo gutinza icyemezo.

 

Wasoma n'iyi: Ibyo wakora niba wumva utakiyumvamo umukunzi wawe

 

Uruhande rw’abasesenguzi

Abasesenguzi mu mibanire y’abantu bavuga ko atari uko abasore batinya gusa, ahubwo ari ihinduka ry’imiterere ya sosiyete:

imyaka yo gushaka yarazamutse, abagore nabo bafite ubwisanzure n’ubushobozi bwabo ibisabwa mu muryango byariyongereye.

Ibi byose bituma gushaka bitakiri icyemezo gifatwa byihuse.

 

Bityo rero ko niba uri umukobwa, umusore mukundana akakubwira ko yafashe icyemezo cy'uko ashaka ko mwibanira mugashinga umuryango, ibi biba bisa nk'aho ari umugisha ugize  kuko uba uvuye mumubare wabakobwa bazashaka batinze cyangwa bakanagumirwa burundu. 

ibi kandi  bikagaragaza ko bikomeje gutya, abasore bose bakitwara gutya, hari igihe cyazagera umuryango ugacika burundu.

Ibitekerezo (1)

No need
May 02, 2026 ku 12:19 AM

Iyi nkuru ko iri funny se, BTW Ariko nibyo

Tanga igitekerezo cyawe

Ibitekerezo birasuzumwa mbere yo kugaragara ku rubuga.