Niba warigeze kumva utuje kurushaho nyuma yo gutembera
muri pariki cyangwa kunyura mu ishyamba, ntabwo ari igitekerezo cyawe, ni uko
umubiri wawe ukora.
Kuba uri hanze mu bidukikije, bishobora gutuma habaho
impinduka zigaragara mu mubiri wawe, zirimo kugabanuka kw'imisemburo itera
umuhangayiko (stress), igabanuka ry'umuvuduko w'amaraso, ndetse no kunoza
ubuzima bwawe bw'igogora.
Ntibigusaba gutembera mu gasozi amasaha menshi kugira
ngo wumve izi nyungu. Inyungu nyinshi cyane zishoboka zigaragara nyuma
y'iminota 20 gusa. Bityo, no gutembera muri pariki mu gihe cyo kurya saa sita
no kurya umugati wa 'sandwich' wicaye ku ntebe inshuro nkeya mu cyumweru,
bishobora kugirira akamaro umubiri n'ibitekerezo byawe.
Dore uburyo bune bw'ukuntu kuba hafi y'ibidukikije
bishobora kugufasha kugira ubuzima bwiza.
1. Umubiri wawe uruhuka mu buryo nawe utazi
Iyo ubonye ibiti by'icyatsi kibisi, ukumva impumuro
y'ibiti bya pinusi (pine), cyangwa ukumva urusaku rw'amababi anyeganyega buhoro
n'indirimbo z'inyoni, urwungano rw'imyakura rwawe – urusobe rw'imyakura igenga
ibintu byikora ubwabyo mu mubiri wawe – ruhita rugira icyo rukora mu buryo nawe
utagizemo uruhare.
Ibi bishobora kubaho iyo usuye pariki iri hafi y'aho
utuye.
Baroness Kathy Willis, umwarimu wa kaminuza wigisha
urusobe rw'ibinyabuzima kuri Kaminuza ya Oxford, mu Bwongereza, "Tubona
impinduka mu mubiri zirimo nko kugabanuka kw'umuvuduko w'amaraso, impinduka mu
buryo umutima utera, ndetse n'umutima wawe utera buhoro cyane - ibi byose
bifitanye isano n'uko umubiri utuza.
Ubushakashatsi
bwakorewe mu Bwongereza bwitabiriwe n'abantu bagera hafi ku
20,000, bwagaragaje ko abantu bamara nibura iminota 120 mu cyumweru bari ahari
ibimera n'ibiti, bishoboka cyane ko bagira ubuzima bwiza n'imitekerereze myiza.
Ibimenyetso byerekana akamaro ko kumara igihe ahantu
hari ibidukikije ari byiza cyane kuburyo hari ibice bimwe na bimwe byakoreweho
amagerageza mu buryo buzwi nka "green social prescribing", aho abantu
bahuzwa n'ibikorwa biri mu bidukikije – nko kuvomerera, kugenda n'amaguru mu
matsinda y'abantu no gukora ubukorerabushake bwo kwita ku bidukikije – mu rwego
rwo kugira ubuzima bwiza bwo ku mubiri n'ubuzima bwo mu mutwe, bigira n'uruhare
rwiza ku byishimo n'imibereho myiza.
Wasoma n'iyi: Uko wakunda ubuzima ubayemo (Nubwo bwaba butakunyuze)
2. Imisemburo yawe irongera igakora neza
Imisemburo yo mu mubiri na yo igira uruhare mu gutuza.
Willis avuga ko kumara igihe uri hanze byongera gukora
kwa 'endocrine system' (sisitemu y'imisemburo y'umubiri) kandi bikagabanya
urugero rwa cortisol na adrenaline, iyo misemburo ikaba ari yo izamuka cyane
iyo umuntu ahangayitse cyangwa afite ubwoba.
Agira ati: "Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu
bamaze iminsi itatu mu cyumba cya hoteli bahumeka amavuta ya Hinoki (igiti cyo
Buyapani) bagize igabanuka rikomeye ry'umusemburo wa adrenaline ndetse habaho
kwiyongera gukomeye kw'uturemangingo twitwa 'natural killer cells' mu maraso
yabo."
'Natural killer cells' ni uduce tw'uturemangingo
tw'umubiri dufasha kurwanya virusi. Abitabiriye ubwo bushakashatsi bakomeje
kugira umubare mwinshi w'utwo turemangingo mu mibiri yabo na nyuma y'ibyumweru
bibiri bahumetse iyo mpumuro.
Muri macye, ibidukikije "biturisha ibicyeneye
gutuza, kandi bigakomeza ibicyeneye gukomera". Uko ni ko Profeseri Ming
Kuo wo muri Kaminuza ya 'University of Illinois at Urbana-Champaign', muri
Amerika, yabisobanuriye ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru.
Yongeyeho ati: "Kumara iminsi itatu y'impera
y'icyumweru uri mu bidukikije bigira ingaruka zikomeye ku bushobozi bw'umubiri
bwo kurwanya virusi, kandi na nyuma y'ukwezi, ubwo bushobozi bushobora kuba
buri hejuru ya 24% ugereranyije n'uko bwari busanzwe."
Anavuga ko ubushakashatsi bwanerekanye ko igihe gito
umuntu amara ari mu bidukikije kigira akamaro, nubwo kaba ari gato ariko
gahoraho, ugereranyije n'igihe kirekire.
Wasoma n'iyi: Uko wakwitwara mu bihe bibi utibasiwe n'ubwoba
3. Impumuro ni imyumvire ikomeye cyane
Kumva impumuro y'ibidukikije bifite agaciro nk'ako
kubona cyangwa kumva amajwi.
Impumuro y'ibiti n'ubutaka iba irimo ibinyabutabire
karemano bisohorwa n'ibimera, kandi "iyo ubyumvise uhumeka, hari uduce
twabyo twinjira mu maraso".
Willis avuga ko pinusi (pine) ari urugero rwiza
rwabyo: impumuro y'ishyamba rya pinusi ishobora gutuma umuntu aruhuka (atuza)
cyane mu masegonda nka 90 gusa, kandi bikaba byamara n'iminota igera hafi ku
10.
Ushobora gutekereza ko akamaro ko gutuza gaturuka mu
bidukikije biba biri mu bitekerezo byawe, ariko ubundi bushakashatsi bwerekanye
ko n'abana bakiri bato cyane badafite kwibuka kugendanye n'impumuro runaka, na
bo batuza iyo impumuro ifitanye isano no gutuza, yitwa limonene, yinjijwe mu
cyumba baba barimo.
Wasoma n'iyi: Uburyo bwo Kongera Kwikunda
4. Byinjiza bagiteri nziza mu mara yawe
Uretse gutuza no kuruhura ibitekerezo byawe,
ibidukikije bishobora no gufasha kongera ubuzima bw'uturemangingo duto
(microbiome) two mu mara, kuko ubutaka n'ibimera byuzuye bagiteri nziza.
Willis arasobanura ati: "Ubwo ni bwo bwoko bumwe
n'ubwa bagiteri nziza dusanzwe tugura muri 'probiotics' cyangwa mu
binyobwa."
Prof Ming Kuo yakoze ubushakashatsi ku ngaruka bigira
ku bintu nk'ubushobozi bwo kwandura indwara ndetse n'ubuzima bwo mu mutwe,
ndetse avuga ko guhumeka zimwe muri izo bagiteri bishobora kongera uko umuntu
yiyumva ndetse yongeyeho ko ibinyabutabire byica udukoko bisohorwa n'ibimera –
byitwa 'phytoncides' – bishobora gufasha kurwanya indwara.
Dr Chris van Tulleken, inzobere mu bijyanye n'indwara
ziterwa n'udukoko, avuga ko we abona ibidukikije nk'ahantu hakoresha neza
ubudahangarwa bw'umubiri kuko "bikirigita ubwirinzi bw'umubiri".
Avuga ko atuma abana be bakinira mu butaka mu
ishyamba, maze ubwo butaka bukinjira mu mibiri yabo binyuze mu mazuru cyangwa
mu kanwa.
Birumvikana ko atari buri wese ushobora guhita ajya mu
ishyamba igihe icyo ari cyo cyose, ariko inkuru nziza ni uko ibyo atari
ngombwa.
Willis avuga ko n'uduce duto tw'ibidukikije two mu
rugo dushobora kugira icyo duhindura.
Ku bijyanye no kureba, indabo nka za roza zera cyangwa
iz'umuhondo zagaragaye ko zitanga umusaruro mwinshi cyane wo gutuza ku mikorere
y'ubwonko.
Iyo bigeze ku mpumuro, ushobora gukoresha igikoresho
cyo kwikandiraho (diffuser) kirimo amavuta y'ingenzi (essential oils) nka
pinene, ashobora kugufasha kumva utuje.
Ndetse n'iyo ibyo byose utabibona, kureba ifoto
y'ishyamba na byo bishobora kugufasha.
Ubushakashatsi bwerekanye ko kureba amashusho
y'ibidukikije yo kuri mudasobwa yawe cyangwa kureba gusa ahantu hanze hari
ikintu cy'icyatsi kibisi, bishobora gutuma ubwonko buhindura imikorere yabwo mu
buryo busa n'ubwo kugabanya umuhangayiko.
Profeseri Ming Kuo aravuga ati: "Buri kantu kose
gasa nkaho gafasha."

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo