Hari abantu benshi batagikunda kujya hanze.
Bamwe bakunda kumara igihe cyabo kinini baruhutse cyangwa se baryamye mu cyumba
cyijimye cyangwa bumva umuziki mwinshi kuri 'ecouteurs'.
Ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari
imyitwarire itandukanye nk'iyi igira ingaruka mbi ku bwonko.
Muri iyi nkuru, turavuga migirire 10 nk'iyo
yangiza ubwonko bwawe. Hamwe n'ibyo, turiga uburyo bwo kuyireka.
Amakuru ari muri iyi nkuru yakusanyijwe mu
bushakashatsi butandukanye, harimo n'ubwavuye mu Ishuri ry'Ubuganga rya Harvard
n'Ikigo cy'Igihugu cya Amerika gishinzwe Indwara z'Imitsi n'Imitsi yo mu Mutwe.
1) Kudasinzira bihagije
Nk'uko Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe
ubuvuzi bw'imitsi kibitangaza, kwangirika gukomeye k'ubwonko bwacu guterwa no
kudasinzira bihagije.
Gusinzira bihagije ku bantu bakuru bivuze ko
umuntu agomba gusinzira nibura amasaha 7 kugeza kuri 8 mu masaha 24 y'umunsi.
Impuguke zivuga ko gusinzira nijoro buri gihe ari byo byiza.
Ubwonko buraruhuka nyuma yo gusinzira.
Nanone, ubwonko burema uturemangingo dushya mu gihe cyo gusinzira.
Ariko iyo usinziriye amasaha atarenze 7,
uturemangingo dushya ntabwo tuba turemwe.
Niba ushaka kurinda ubwonko bwawe, hari
igisubizo kimwe gusa. Fata nibura amasaha arindwi yo gusinzira buri joro.
Amasaha umunani yo gusinzira ni yo meza
kurushaho.
Kugira ngo ubigereho, ugomba kugabanya ibikorwa
nibura isaha imwe mbere yo kuryama. Wikoresha igikoresho icyo ari cyo cyose
muri iki gihe, cyane cyane telephone.
Sukura icyumba cyawe cyo kuraramo mbere
y'igihe kugira ngo ubone ahantu ho gusinzira neza. Gabanya urumuri mu cyumba.
Tegura igitanda cyawe, imyenda, ubushyuhe bw'icyumba, byose bigomba kuba bimeze
neza.
Ikindi, ntugasinzire wipfutse igitambaro mu
maso. Kuko mu gihe usinziriye ukenera no kwinjiza mu mubiri umwuka wa 'oxygen'
binyuze mu mazuru ugasohora uwa dioxyde de carbone.
Iyo wipfukiranye bituma umwuka wa dioxyde de
carbone wirundanya mu isura yawe. Ingaruka zabyo ni uko ushobora kubura umwuka
nijoro.
Wasoma n'iyi: Uburyo bwiza kandi bwizewe bwo kurinda amaso
2. Kudafata ifunguro rya mu gitondo
Kutarya ifunguro rya mu gitondo si byiza
kuko ritanga imbaraga zo gukora umunsi wose.
Ariko benshi muri twe tureka kurya ifunguro
rya mugitondo kuko twihuta tujya mumirimo maze tugasiba ikintu cy'ingenzi.
Kubikora bigabanya urugero rw'isukari mu
maraso, ibyo bikaba bigira ingaruka mbi ku bwonko.
Kutarya ifunguro rya mu gitondo wikurikiranya
bitera kwangirika k'ubwonko, bigabanya imikorere y'uturemangingo.
Kubura intungamubiri bituma ubwonko
budashobora gukora neza.
3. Kutanywa amazi ahagije
Burya, 75% by'ubwonko bwacu ni amazi.
Kubw'ibyo, kugira amazi meza mu bwonko ni
ingenzi cyane kugira ngo bukore neza.
Ibura ry'amazi rituma ingirabuzimafatizo
z'ubwonko zigabanuka kandi uturemangingo tugatakaza imikorere.
Ibi bishobora kugabanya ubushobozi bwo
gutekereza mu buryo bwumvikana cyangwa gufata ibyemezo.
Nk'uko abahanga babivuga, umuntu mukuru
agomba kunywa nibura litiro ebyiri z'amazi ku munsi kugira ngo ubwonko bwe
bukomeze kugira ubuzima bwiza.
Uku kunywa amazi bishobora kwiyongera bitewe
n'ibyo wariye, ubuzima bwawe, imyaka yawe, uburyo ubayeho, akazi ukora, ndetse
n'uko ikirere kimeze aho uri.
Wasoma n'iyi: Inama z’ingenzi zo kwirinda indwara z’umutima
4. Kugira 'stress' nyinshi
Kugira umujagararo (stresss) igihe kirekire
bituma uturemangingo tw'ubwonko dupfa, igice cy'imbere cy'ubwonko kikagabanuka.
Bigira ingaruka ku bushobozi bwacu bwo kwibuka no gutekereza.
Abashakashatsi bavuga ko abantu bita cyane
ku kazi kazi gusa amaherezo bibatera guhorana umujagararo no guhangayika.
Ibi bireke wirinda kwikorera imitwaro
y'inyongera mu buryo ubwo aribwo bwose.
Hari abantu bakomeza gukora ibikorwa byo
kurushya ubwonko niyo baba barwaye, ubushakashatsi bwagaragaje ko bigira
ingaruka mbi kandi z'igihe kirekire ku bwonko.
Ibi wabireka kuko bigira ingaruka igihe
kinini.
Kuguma ahantu hamwe igihe kirekire bishobora
gutera imihangayiko cyangwa 'stress' nyinshi.
Muri iki gihe hari benshi bafite akazi
gasaba kwicara umunsi wose.
Uretse ibyo, bamwe bakorera mu rugo ndetse
no mu biruhuko. Ntibakora imyitozo ngororamubiri ihagije cyangwa imirimo
y'amaboko.
Ibi byongera ibyago byo kurwara indwara
z'umutima na diyabete. Indwara zo mu mutwe nazo zishobora kuziraho.
Kugira ngo ubwonko bugire ubuzima bwiza,
kora imyitozo ngororamubiri buri gihe, uhaguruke kuva ku ntebe yawe buri minota
30, ushobora gushyiraho isaha yo kukumenyesha.
Kwiruka cyangwa kugenda n'amaguru mu gihe cy'iminota
30 nibura iminsi itatu mu cyumweru ni ingenzi.
5. Gukoresha Google cyane
Birazwi neza ko abo mu gisekuru
cyatubanjirije, bakundaga kubara mu buryo buto badakoresheje ibyuma.
Bagombaga gufata mu mutwe ibintu byinshi.
Nyuma yo gusoma ibitabo byinshi, ubumenyi bwabo muri rusange nabwo bwari bwiza.
Iyi myitwarire ni nk'imyitozo yo mu bwonko,
ituma imbaraga zo gutekereza no kwibuka bikomeza gukomera igihe kirekire.
Ariko muri iki gihe cyacu ntabwo dukeneye
kwibuka byinshi. Kwishingikiriza cyane ku ikoranabuhanga byagabanyije
ubushobozi bw'ubwonko bwacu.
Ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza buri
kugenda bugabanuka uko bukeye n'uko bwije.
Abashakashatsi batanga inama yo kugira ngo
ubwonko bwawe bukomeze gukora, ibuka ibintu udakoresheje ishakisha rya Google.
Uretse ibi ushobora gukina imikino itandukanye y'ubwonko. Nk'uko wakina udukino tw'amagambo, n'utundi dutuma ubwonko bukora.
6. Guhora ukoresha 'ecouteurs', n'umuziki usakuza
'Ecouteurs' cyangwa AirPods ukoresha
bishobora kugukomeretsa mu minota itarenze 30.
Kumva urusaku rwinshi cyangwa rwigihe
kirekire bishobora gutera ububabare bukomeye bwo kutumva.
Hari impungenge kandi ko iyo amatwi yawe
yangiritse, adashobora gusanwa.
Kubura ubushobozi bwo kumva bwa amatwi
bigira ingaruka ku bwonko.
Abashakashatsi bo muri Amerika batangaje ko
abantu bafite ikibazo cyo kutumva bahura n'ingaruka mbi ku bwonko.
Ibi kandi binongera ibyago byo kurwara
indwara yo kwibagirwa.
Ingaruka zabyo ni uko bigorana kwiga no
kwibanda ku byo umuntu atekereza.
Tekereza kabiri mbere yo gukoresha
'ecouteurs' cyangwa kumva indirimbo ukunda ku ijwi riri hejuru.
Niba wumva umuziki ukoresheje 'ecouteurs'
igihe kirekire, ntukongere ijwi hejuru ya 60%. Fata ikiruhuko cy'isaha imwe
utazikoresha .
7. Guhora uri wenyine ntusabane n'abantu
Kuganira n'abantu ni ingenzi cyane ku buzima
bw'ubwonko bwawe.
Kumara umwanya munini uri wenyine ni bibi ku
bwonko nko kudasinzira bihagije.
Kuba turi kumwe n'inshuti n'umuryango bituma
dukomeza kugira ibitekerezo bishya.
Ahubwo, kwigunga byongera ibyago byo
kwiheba, guhangayika no kwibagirwa.
Niba ushaka ko ubwonko bwawe bukomeza kugira
ubuzima bwiza, jya umarana umwanya n'inshuti za hafi n'umuryango wawe buri
gihe.
Wasoma n'iyi: Uko umunaniro wangiza uruhu rwawe n’uko wabirwanya
8. Ibitekerezo bibi n'abantu bakubwira ibintu bibi
Niba ufite akamenyero ko guhora utekereza
ibintu bibi nk'aho nta kintu na kimwe cyiza gishobora kukubaho, imimerere y'isi
ni mibi cyane, ahazaza ni umwijima, amahirwe yawe ni make, ibi byose byangiza
ubwonko.
Ibitekerezo bibi bitera imihangayiko,
kwiheba no guhangayika.
Ibyo bikaba ari impamvu ikomeye itera
indwara yo kwibagirwa no kugira ibibazo byo kwibuka.
Gerageza guhagarika ibitekerezo bibi kuko
kubikora buri gihe bizahinduka akamenyero no kubyivanamo birusheho kugorana.
Niba udashobora kubikora wenyine, shaka
ubufasha bw'umuganga w'indwara zo mu mutwe.
Kwirinda incuti mbi na byo ni ingenzi cyane.
Ikindi gerageza kwirinda kureba inkuru mbi cyane.
9. Kurya cyane
Ni ingenzi cyane no ku bwonko kugira indyo
iringaniye kandi ikwiye.
Abantu benshi bakoresha porogaramu
zitandukanye kugira ngo bakurikirane karori zabo za buri munsi.
Ariko igisubizo cyiza ni ugukora indyo bwite
ukurikije inama z'inzobere mu by'imirire hanyuma ukayikurikiza.
Benshi batekereza ko kurya indyo yuzuye ari
ukugabanya ibinure. Ariko ibuka ko 60 ku ijana by'ubwonko ari ibinure. Bityo
rero ni byiza kurya ubwoko bwose bw'ibiribwa.
Ariko bigomba kuribwa mu rugero.
Byongeye, kunywa inzoga no kunywa itabi
byangiza ubuzima. Ingaruka zikomeye cyane zabyo ziri ku bwonko.
Ibi bintu bigabanya imitsi yo mu bwonko
kandi bikangiza uturemangingo.
10. Igihe cyo kureba kuri telefoni cyangwa TV
Gukoresha telefoni zigendanwa cyane mu gihe
cyo kureba amashusho bigira ingaruka zikomeye ku bunini bw'ubwonko n'imikurire
yabwo.
Gukoresha telefoni zigendanwa cyane mu bana
bitera kwangirika cyane kw'inyuma y'ubwonko, bitandukana kuva ku rubyiruko
kugeza ku myaka 25.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bamara
igiteranyo cy'amasaha arenga arindwi ku munsi kuri TV cyangwa telephone bafite
ubwonko buto buto.
Kubera iyo mpamvu, igihe abana bakoresha
kuri interineti kigomba kuba gito cyane. Nanone, si byiza gusinzira telefoni
yawe iri hafi y'umubiri wawe.
Niba ushaka kuvugana igihe kirekire kuri telephone, ni byiza gukoresha indangururamajwi ya telephone aho kuyishyira ku gutwi. Kandi kohereza ubutumwa bugufi ni byiza kuruta kuvugana.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo