Hari igihe umuntu akoze ku isabuni, agasiga amavuta runaka ku mubiri cyangwa akambara imitako, nyuma agasanga uruhu rwatukura, rukabyimba cyangwa rukaryana. Hari n’igihe ibi bibaho nyuma yo gukora ku bimera bimwe na bimwe. Ese ni iki kiba cyabaye mu mubiri kugira ngo ubyimbirwe n’ikintu wakozeho?
Kubyimba biterwa n’iki?
Iyo uruhu rukoze ku kintu runaka, rushobora kugira icyo rwitwaramo bitewe n’imiterere yacyo ndetse n’uko umubiri w’umuntu umeze. Hari igihe icyo kintu kiba kirakaza uruhu ubwacyo, ubundi ubudahangarwa bw’umubiri bukagifata nk’ikintu gishobora guteza ikibazo, bukagisubiza mu buryo bukabije.
Iyo umubiri uri gusubiza ikintu gisa n’ikibazo, ashobora kohereza amatembabuzi mu turemangingo tw’ahantu runaka, bigatuma uruhu rubyimba. Mu bimwe mu bisubizo bya allergie, umubiri urekura ibintu bya chimique nka histamine, bishobora gutuma habaho kubyimba, kwishimagura no gutukura.
Ni ibihe bintu bishobora kubitera?
Hari ibintu bitandukanye bishobora gutuma uruhu rwabyimba cyangwa rukarakara, birimo:
- Isabuni n’imiti yo kumesa ishobora gukaza uruhu.
- Amavuta yo kwisiga, imibavu n’ibindi bikoresho by’ubwiza.
- Imitako ikoze mu byuma bimwe na bimwe, urugero nka nickel.
- Irangi ryo gusiga umusatsi n’ibindi bikoresho birimo imiti.
- Ibimera bimwe na bimwe bishobora gukaza uruhu cyangwa gutera allergie.
- Gukora kenshi ku mazi cyangwa ku bintu byangiza urwego rurinda uruhu, cyane cyane ku bantu bafite uruhu rworoshye.
Ibi ntibivuze ko ibyo bintu byose bitera ikibazo kuri buri muntu. Umuntu ashobora kubikoresha nta kibazo, mu gihe undi yabigiraho ingaruka bitewe n’uko uruhu rwe rwitwara.
Ni gute wabimenya?
Ibimenyetso bishobora kugaragara harimo kubyimba, kwishimagura, gutukura cyangwa guhindura ibara, kumva uruhu rushyushye cyangwa rubabaza, gukanyarara no kugira uduheri cyangwa ibibyimba birimo amazi.
Ibi bimenyetso bishobora kugaragara ako kanya cyangwa nyuma y’amasaha menshi, ndetse rimwe na rimwe bikagaragara hashize iminsi ukoranye n’ikintu cyabiteye. Kuba bitahise bigaragara rero ntibivuze ko nta sano bifitanye n’icyo wakozeho.
Wakora iki uruhu rutangiye kubyimba?
Niba ikibazo gisa n’icyoroheje kandi cyatangiriye aho wakoze ku kintu, ni byiza guhita uhagarika kugikoresha, ukakaraba buhoro n’amazi y’akazuyazi, kandi ukirinda kwishimagura. Ushobora gushyiraho agatambaro gasukuye kaboberejwe amazi akonje kugira ngo ugabanye kutamererwa neza.
Niba ikibazo gikomeza, kigaruka kenshi, gikwirakwira cyangwa kirushaho gukomera, jya kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyabiteye n’uburyo bukwiye bwo kukivura.
Ni ryari biba ikibazo cyihutirwa?
Kubyimba ntikwirengagizwa igihe bibaye mu buryo butunguranye. Iyo iminwa, ururimi, umunwa cyangwa umuhogo byabyimbye, cyangwa umuntu atangiye guhumeka cyangwa kumira nabi, aba akeneye ubutabazi bwihutirwa. Ibi bishobora kuba ikimenyetso cya allergie ikomeye.
Iyo uruhu rwabyimbye nyuma yo gukoraho ikintu, si ngombwa ko icyo kintu kiba ari uburozi. Bishobora guterwa n’uko cyarakaje uruhu cyangwa ubudahangarwa bw’umubiri bukakireka mu buryo budasanzwe. Kumenya igihe ikibazo gitangirira, ikintu cyabanje gukorwaho no kwirinda icyakekwaho kugiteza bishobora gufasha mu kugikumira. Ariko iyo kubyimba gukabije cyangwa bikagira ibimenyetso byihutirwa, kwivuza ni byo by’ingenzi.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo