Abahanga bavuga ko mu buriri ari ho tumara hafi kimwe
cya gatatu cy'ubuzima bwacu bwa buri munsi, kandi uko kuhatinda bituma amashuka
twiyorosa n'imisego turyamira biba icumbi ry'abashyitsi badakenewe.
Nyuma y'umunsi muremure, nta kintu cyiza nko
kwiryamira mu buriri buryoshye, gushyira umutwe ku musego woroshye no kwiyorosa
amashuka ashyushye. Aha ariko twakubwira ko atari abantu bonyine bishimira
kuryama mu buriri.
Ushobora gutungurwa no kumenya ko burya mu mashuka
yawe harimo za miliyoni z'udukoko dutandukanye turimo microbe, bacteries na
virusi.
Ibyo byose bifata uburiri bwawe nk'ijuru ryabyo;
ahantu haba huzuye ibyuya, amacandwe, uturemangingo tw'uruhu dupfuye n'uduce
tw'ibiryo bitunga turiya tunyabuzima utabonesha amaso.
Burya umuntu atakaza uturemangingo tw'uruhu tugera
kuri miliyoni 500 ku munsi, kandi tukaba ari duto cyane ku buryo utatubonesha
ijisho. Bityo utwo dusimba twose twaciye ingando mu buriri bwawe tuba tubonye
ifunguro rihoraho.
Ikigeretse kuri ibyo rero ibisigazwa byatwo n'indi
myanda ituvaho, bishobora gutera indwara z'uruhu n'iz'ubuhumekero.
Wasoma n'iyi: Uko umunaniro wangiza uruhu rwawe n’uko wabirwanya
Mu 2013, abashakashatsi bo mu kigo Institut Pasteur de
Lille mu Bufaransa basuzumye amashuka yo ku buriri bw'abarwayi mu bitaro,
basanga yuzuyemo bagiteri (bacteries) zo mu bwoko bwa Staphylococcus, bagiteri
zikunze kuboneka ku ruhu rw'abantu.
N'ubwo amoko menshi ya staphylococcus atagira ingaruka
mbi, amwe nka S. Aureus ashobora gutera indwara z'uruhu, ndetse n'umusonga ku
bantu badafite ubudahangarwa bw'umubiri buhagije.
Manal Mohammed, umuhanga mu by'udukoko
(microbiologist) muri Kaminuza ya Westminster mu Bwongereza, yagize ati:
"Abantu batwara bagiteri ku ruhu rwabo nk'igice
cya microbiome y'uruhu, kandi bashobora kuzikwirakwiza ku bwinshi mu buryo
bworoshye."
"Nubwo izo bagiteri akenshi zitagira ingaruka
mbi, zishobora gutera indwara zikomeye iyo zinjiye mu mubiri binyuze mu
bikomere bamwe mu baba baje kwivuza baba bafite."
Ibitaro ni ahantu heza ho gukusanyirizwa amakuru
menshi yifashishwa mu bushakashatsi kuko isuku yaho yitabwaho cyane, kandi
amashuka n'imisego bihererekanwa buri gihe hagati y'umurwayi n'undi.
Mu 2018, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Ibadan
muri Nigeria basanze bagiteri ya E.Coli mu mashuka yo mu bitaro yari
atarameswa, hamwe n'izindi bagiteri zitera indwara zikomeye nk'izibasira
imiyoboro y'inkari, umusonga, impiswi, mugiga n'indwara ya 'sepsis'.
Muri 2022, abashakashatsi bafashe ibyitegererezo mu
byumba by'abarwayi bari barwaye monkeypox (ubu yitwa mpox), basanze igikorwa
cyo guhindura amashuka cyaratumaga uduce twa virusi dutumuka mu kirere.
Mu 2018, umukozi wo mu rwego rw'ubuvuzi mu Bwongereza
yaketsweho kuba yaranduye iyo ndwara nyuma yo guhura na virusi igihe
yahinduraga amashuka yo mu buriri bw'umurwayi.
David Denning, umwarimu w'indwara zandura n'ubuzima ku
isi, muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, aragira ati: "Mu bitaro,
amashuka ameswa hifashishijwe amazi ashyushye cyane, agaterwa ipasi
hakoreshejwe ubushyuhe buri hejuru buhagije, bigatuma bagiteri nyinshi
zipfa."
Ariko hari iyihariye, ari yo C. difficile, itera
impiswi, cyane cyane ku bantu bakuze. Nk'uko Denning abivuga, kumesa amashuka
bishobora kwica hafi kimwe cya kabiri cya bagiteri za C. difficile, ariko amagi
yayo aragorana cyane gupfa.
Ku misego n'amashuka byo mu rugo ho bite?
Mu 2013, ikigo cy'Abanyamerika gicuruza ibiryamirwa
kitwa Amerisleep cyatangaje ko cyafatiye urugero ku mwenda w'umusego wari umaze
icyumweru utameswa.
Basanze harimo bagiteri zigera kuri miliyoni eshatu
kuri buri gice cya santimetero kare, ni ukuvuga inshuro zigera ku bihumbi 17
kurusha impuzandengo ya bagiteri ziboneka ku ntebe y'ubwiherero.
Hagati aho, mu 2006, Denning n'abandi bafatanyije na
we bakusanyije imisego itandatu bayikuye ku nshuti n'abagize imiryango yabo.
Iyo misego yakoreshwaga buri gihe kandi yari imaze
igihe kiri hagati y'amezi 18 n'imyaka 20 ikoreshwa.
Imisego yose yari irimo udukoko two mu bwoko
bw'ibihumyo (fungi), cyane cyane ubwoko bwa Aspergillus fumigatus – ubwoko
busanzwe buboneka mu butaka.
Denning ati: "Iyo urebye ku mubare wabyo, uba
uvuga za miliyari cyangwa za tiriyoni z'uduce twa 'fungus' muri buri
musego."
Akomeza agira ati: "Dutekereza ko impamvu
haboneka fungi nyinshi ari uko benshi muri twe tubira ibyuya mu ijoro biturutse
ku mitwe yacu. Twese kandi tuba dufite udukoko duto tuva mu ivumbi riza mu nzu,
iriboneka mu bitanda byacu, kandi umwanda utwo dukoko dusohora, uba ari ibiryo
bibeshaho izo bagiteri.
"Hanyuma kandi, umusego ushyuha buri joro kubera
ko umutwe wawe uba uryamyeho. Bityo ugira ubuhehere, maze ukorohereza za
bagiteri kubona aho zitura hameze neza."
Wasoma n'iyi: Menya aho isukari yihishe mu mafunguro ufata n’uburyo bwo kuyikumira
Kubera ko benshi muri twe tutamesa imisego kenshi,
fungi zibamo mu buryo butabangamirana cyane kandi zishobora kubaho imyaka
myinshi. Igihe cyonyine zibangamirwa ni iyo dutunganya cyangwa dukubita imisego
yacu, bikaba bishobora kurekura udukoko duto twa fungus (spores) tugakwira mu
cyumba turaramo cyose.
Ndetse n'iyo twayimesa, fungi zishobora kubaho ku
bushyuhe bugera kuri dogere selisiyusi 50 (122°F).
Ikindi kandi, kumesha imisego bishobora kuyisigira
ubuhehere bwinshi, bigatuma 'fungus' zikomeza gukura kurushaho.
Dushingiye ku gihe abantu bamara baryamye no ku kuba
umusego uba hafi cyane y'umunwa, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibyo bifite
ingaruka zikomeye ku barwayi bafite indwara z'ubuhumekero, cyane cyane asima na
sinizite.
Kugera kuri kimwe cya kabiri cy'abantu bafite asima
ikabije bagira 'allergie' kuri fungi yitwa 'Aspergillus fumigatus', kandi
guhura n'iyi fungus bishobora gutera indwara z'igihe kirekire z'ibihaha ku bantu
bigeze kurwara igituntu cyangwa indwara z'ibihaha ziterwa no kunywa itabi.
Nk'uko Denning abivuga, n'ubwo 99.9% by'abantu bafite
ubudahangarwa bw'umubiri buzima bashobora kwihanganira byoroshye guhumeka izo
bagiteri, ku bantu bafite ubudahangarwa bwagabanutse, iyi fungus yabateza
indwara zishobora gushyira ubuzima mu kaga.
Denning agira ati: "Niba warahawe urugingo (organ
transplant), cyangwa waragize amahirwe mabi ukisanga mu byumba by'indembe
bikomeye (intensive care) kubera Covid ushobora kurwara icyo bita 'invasive
aspergillosis'. Icyo ni igihe fungus yinjira mu bihaha igakomeza kwiyongera
igasenya utunyangingo tw'ibihaha."
Niba kumesa imisego ntacyo bikemura, hari icyo twakora?
Nk'uko Denning abivuga, niba udafite asima, indwara
z'ibihaha cyangwa izo mu mazuru, ukwiriye gutekereza ku guhindura umusego wawe
buri myaka ibiri.
Ariko abantu bafite izo ndwara bo bagomba kugura
umusego mushya buri mezi atatu kugeza kuri atandatu.
Wasoma n'iyi: Ibibazo abantu bibaza ku ndwara ya Diabete ndetse n'ibimenyetso byayo
Hagati aho, ku bijyanye n'inshuro ugomba kumesa
uburingiti n'amashuka uryamamo, abahanga benshi bajya inama yo kuyimesa buri
cyumweru. Uretse kuyimesa, kuyitera ipasi nabyo bigabanya cyane umubare
w'udukoko (bacteria) tuba turi ku myenda yo kuryamaho.
"Niba ufite umwanya, ushobora gutera ipasi
amashuka yawe witonze, ariko twese uko byagenda kose dufite bagiteri ziva ku
mubiri wacu. Gusa ku muntu ufite ubuzima bwiza, ntacyo bibangamira cyane,"
nk'uko Denning abivuga.
"Cyakora, niba uri umuntu urwaye kandi
ubudahangarwa bwawe buri hasi, kandi niba ufite umwana urira um buriri cyangwa
na we ubikora, ni ngombwa cyane kwitwararika mu kumesa no gukoresha amazi
ashyushye cyane."
Ku bafite amatungo yo mu rugo nk'imbwa cyangwa
injangwe, bajyana mu buriri na byo byongera umubare w'udukoko na microbe na
bagiteri.
Ibi kandi biri ku kigero kimwe no kutiyuhagira mbere
yo kuryama, kuryama ufite amasogisi yanduye, cyangwa kuryama ufite 'maquillage'
mu maso, amavuta ku mubiri n'ibindi
Denning ati: "Simvuga ko nta wemerewe kurira mu
buriri, ariko niba ubikora, ntekereza ko ugomba kumesa ibyo uryamamo kenshi
gashoboka ndetse na bimwe twavugaga byo kubikora rimwe mu cyumweru byaba
bidahagije. Icyi ni cyo gisubizo nyacyo numva nabaha".

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo